Canalblog
Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
18 avril 2009

NIFUZA KUGUSANGA NYAGASANI (Kizito Mihigo)

1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka...
Publicité
29 juillet 2009

AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

R/ Akira uru Rwanda Mana ihoraho. Akira imitima yuzuye intimba. Akira izi mfubyi n'abapfakazi, akira abahemu n'abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu. Akira imitima yuzuye urwango n'ubwigomeke, uyihundagazemo, uyisesekazemo ubudahemuka, twese utwiyegereze,...
30 juillet 2009

ARC EN CIEL (Kizito Mihigo)

R/ Arc en Ciel signe de l'Espérance, arc en ciel appel à l'Unité, Arc en Ciel viens visiter le Rwanda, apporte-nous le Pardon et la Paix, Arc en Ciel viens visiter le Rwanda, apporte-nous l'Amour et l'Unité. 1. Nous avons vécu de la misère, de la haine,...
28 juillet 2009

IMANA IMWE, IBYISHIMO BIMWE (Kizito Mihigo)

Wizera Imana imwe ugahora ufite ibyishimo bimwe.NiYo mbaraga zanjye, niYo Mahoro, maze kubibona. Nzahora ndirimba izina ry'Uhoraho, nzamuvuga imyato y'igisagirane, kuko ariWe wangabiye impano ihenze. Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani,...
3 juin 2009

TUJE KUGUSINGIZA MWIMANYI (Kizito Mihigo)

Tuje kugusingiza Mwimanyi. Tuje i wawe Nyiringoma, turagusanze ngo utwakire. Utwakire n'amajwi yacu uyagorore, uyahuze n'amajwi y'abamarayika bawe. Nuko dushyire hamwe hashyitse tugusenge, tugutaramire, tugushimire ibyiza ukora. Imiryango yawe yakoranye,...
Publicité
19 août 2008

KIRIZIYA NTAGATIFU (Kizito Mihigo)

Mvuge urugero rw’ingero : Dore isangano, dore isangano. Yemwe bantu, bakristu basangwa, cyo nimwumve ijwi ry’umushumba : Arababwira akababwira, arababwira ati « nimuze. Cyo nimuze, cyo nimuze mungane. Kiriziya nabahaye ibabere inzira, Ni umuryango miryango...
16 février 2009

IGISINGIZO CYA BIKIRA MARIYA (Kizito Mihigo)

Kuva kera nkivuga nahagurutse ikitaraganya, nshakisha Imaragahinda ngiye kubereka none. Iyo simbi mbabwira, ndayimurika kandi nayo imurikira abantu, ni Urumuri nk’itara, ruduha kurusanga, ngi iyi mpamvu twitwa imbanziriza gutebuka, tugahuza intambwe,...
18 mars 2009

MWUNGERI W'INTAMA (Kizito Mihigo)

Mwungeri w'Intama, Mwungeri w'Intama Nguyu umwungeri mwiza. Amenya intama ze, akaziragira mu rwuri rutoshye. Nguyu umwungeri mwiza. Uwo mwungeri, ubushyo bwe ni twebwe yiremeye, aratumenya akaturagira. Aratumenya akatwereka inzira nziza.Nitumugane, azatwuhira...
18 mars 2009

NZAKURATA UBUTITSA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

Nzakurata ubutitsa Mana Ihoraho, Wowe Mana yanjye nzagusingiza, nzaguhunda imivugo myiza. Nzakuririmba. Nzakuririmba ubutitsa mwami w'iyi si, nzagusenga mwami waduhanze. Wowe uganje i Jabiro, Wowe uganje i jabiro aho wicaye ugaragiwe n'intungane hamwe...
18 mars 2009

HAGURUKA UBENGERANE YERUZAREMU (Kizito Mihigo)

R/ Haguruka ubengerane Yeruzaremu, kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry'Uhoraho rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye iyi, n'icuraburindi ribundikiye amahanga, ariko Wowe Uhoraho azakurasiraho, n'ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana...
18 mars 2009

NZAKOMEZA NDIRIMBE IMANA YANJYE (Kizito Mihigo)

Nzagumya nsingize iteka izina ry'umwami wanjye Nyagasani. Nzamamaza ubuntu bwe, n'ubudahemuka, nzabigira ubutumwa yampaye, maze urukundo agira, ndugire nk'intego y'ubu buzima R/ Nzakomeza ndirimbe Imana yanjye, nzakomeza ndirimbe Imana yanjye Bimbere...
30 juin 2008

NZARIRIMBIRA NYAGASANI INDIRIMBO NSHYA

R/ 1. Nzaririmbira Nyagasani indirimbo nshya, kuko yakoze ibitangaza byinshi, nzamurata mwamamaze R2/ Nimuririmbire kandi mucurangire Nyagasni, mumurate mumushime, mumusenge mumukunze, mumuratire abatamuzi, twizihizwe no kumutura ibitambo. 1. Mu gihe...
28 juin 2008

NI WOWE NDANGAMIYE (Kizito Mihigo)

R/ Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani, undutira inshuti undutira byose, umbereye umubyeyi ntagereranwa, ngaho naWe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye. 1. Nyagasani banguka. Banguka urebe ibitunaniza, banguka ukize ibitudindiza...
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité