Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
19 août 2008

KIRIZIYA NTAGATIFU (Kizito Mihigo)

Mvuge urugero rw’ingero : Dore isangano, dore isangano.

Yemwe bantu, bakristu basangwa, cyo nimwumve ijwi ry’umushumba : Arababwira akababwira, arababwira ati « nimuze. Cyo nimuze, cyo nimuze mungane. Kiriziya nabahaye ibabere inzira, Ni umuryango miryango nabahaye niyo nihitiyemo, Ngo abe ariho ndembuza abashaka kumfasha. Kumfasha gukora, ugushaka kwawe. Kiriziya, Kiriziya, Kiriziya uri umuhire. Urahirwa Nyakuratwa wowe wihitiwemo N’Imana yacu nzima, ngo uyibere nk’iriba ivomaho amazi afutse, ngo iyahe isi yose, maze ishire inyota ya Roho dufitiye Rurema.

Rurema yashatse ko tuvamo intore ze yitoreye ngo azitume mu bantu kubibutsa ibyo Kristu yasize ababwiye. Bitumare inyota ya Roho, dufitiye Rurema.

Ukaba n’urwibutso rw’ukuri kw’ubuzima bwa Kristu, ku mukristu ubyifuza, Kristu dukesha amahoro, amahoro y’Imitima, atumara inyota ya Roho, dufitiye Rurema. Ni wowe nkingi ibereye Jambo, komerwa yombi uri igitego, yoooh ;

Komerwa yombi nyakuririmbwa, komerwa yombi utuzanira amahoro, turagusanga ukagurura amarembo ukavumera mbyeyi wee, wowe utuguyaguya mu magorwa duhura nayo ngombyi iduhetse.

Abagusanga urabasanganira, abagushaka ukabashishikaza, bagasusuruka, bakakujya inyuma, bakagarura ubuyanja mukundwa we, bakakurata ubuzirasoni.

Mbe mukundwa wee ! Mbe ko utwigisha byinshi mukundwa wee ? Birimo ubu bwenge dukoresha iby’isi. Nyamara ntiwibagirwa ko dufite igice cy’ingenzi Simbi wee ! Ni Roho zacu dukoresha iby’ijuru. Nuko ukazorora, nuko ukazorora. Bityo tugakura kuri roho, no ku mubiri, byose hamwe.

Hundwa amajwi meza nyagusingizwa. Horana abakurata bakuburanaho imihigo, shimagizwa n’abasore b’intarumikwa, naho ingimbi zirate ibigwi byawe, bahore bahurira i kambere kwa Jambo niwe nshongore mu bami, bahataramire, bahasusurukire, bahacinyire akadiho Simbi wee uraho simbi wee, nzakurata Mana Rurema uri IMARAGAHINDA.




----------------------------------------------------------------------------

Laissez-moi parler d’un exemple des exemples : Voici un rassemblement.

Ecoutez tous les hommes, vous les chrétiens bien aimés ; Ecoutez la voix du Berger ;

Il vous dit : Venez à moi, que l’Eglise soit pour vous le chemin, c’est ma famille choisie, c’est là que j’appelle ceux qui veulent me servir, ceux qui veulent accomplir ma volonté.

Eglise, tu es bienheureuse. Heureux toi dont nous chantons les éloges, car tu as été choisie par notre Dieu vivant afin que tu sois sa source, à laquelle Il puise de l’eau fraiche pour la donner au monde entier. Ainsi l’humanité a une soif spirituelle que nous avons pour le créateur.

Le créateur a voulu que nous devenions ses fidèles, pour qu’Il nous envoie parmi les hommes. Nous y allons pour leur rappeler ce qu’a dit le Christ. Cela nous donne la soif spirituelle que nous avons pour le créateur.

Notre Eglise, tu es aussi un souvenir veritable de la vie du Christ. Lui la source de l’Amour et la paix des cœurs. Lui qui nous donne la soif que nous avons pour le créateur.

C’est toi la pierre angulaire de l’amour de Dieu, soit beni, tu es pour nous une réponse.

Soit beni, soit louée, toi qui nous apporte la paix, nous venons vers toi, et tu nous ouvres tes portes avec amour et liberté. Tu nous consoles dans nos moments de détresse, tu es le dos qui nous porte. Tu viens vers ceux qui viennent vers toi, et tu encourages ceux qui te cherchent, ils sont aigaillés, ils te suivent, ils retrouvent la vivacité et le courage, ils te louent à haute voix.

Tu nous apprends beaucoup ; Cet intelligence avec laquelle nous vivons dans le monde par exemple. Mais tu n’oublies pas que nous avons une partie importante, notre esprit, avec lequel nous vivons au ciel. Tu le développes, tu l’éduques, ainsi nous pouvons croître et grandir physiquement, mais aussi en Dieu.

Accueille ces voix que je t’offre mon Eglise. Que les artistes restent chez toi, pour alterner les louanges.

Nous nous rencontrerons toujours dans l’enclos de Dieu, Lui le Roix des Roix, nous y fairons des fêtes, nous y serons heureux, nous y danserons, car Tu es là Seigneur, et je me suis promis de Te louer sans fin, toi mon REDEMPTEUR 

Publicité
Commentaires
A
Je te remercie Seigneur pour le don que tu donnes à tes enfants particulierement à Kizito!
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité